Umuzamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, Amavubi, Ntwari Fiacre, yasezeye ikipe ya TS Galaxy yakiniraga muri Afurika y’Epfo, ashimira Umuryango mugari wayo, avuga ko azahora ayibuka.
Hashize iminsi hamenyekanye amakuru avuga ko Ntwari Fiacre wakiniraga TS Galaxy yamaze kugurwa n’ikipe ya Kaizer Chiefs nayo ikina Shampiyona ya Afurika Y’Epfo.
Amakuru avuga ko uyu muzamu yaguzwe ibihumbi magana ane y’Amadorali ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, akabakaba Miliyoni 450 mu manyarwanda, akazasinya imyaka ine.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Nyakanga 2024, Ntwari Fiacre abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye abayobozi n’abatoza ba TS Galaxy FC ndetse anasezera kuri iyi kipe.
Ati “Ndashaka gushimira Chairman Tim Sukazi n’itsinda ry’abatoza bayobowe na Sead Ramović ndetse n’umutoza w’abanyezamu, Greg Etafia ku bw’amahirwe bampaye yo gukinira ikipe nziza.”
Yakomeje ashimira abakinnyi bagenzi be ku bwo kumwakirana urugwiro.
Ati” Ndashimira kandi bagenzi banjye, mwanyakiranye yombi. Ndabashimira ku bw’urukundo rwanyu mwanyeretse.”
Yashimiye abafana agira ati “Bafana badasanzwe, ndabashimira ku bw’urukundo mwanyeretse. Mwarakoze. Ndifuriza amahirwe masa TS Galaxy FC. Nzahora mbitse kure umwambaro wa TS Galaxy.”
Mbere y’uko ava mu Rwanda, Ntwari Fiacre, yakiniye amakipe arimo Intare FC, APR FC, Marines FC na AS Kigali yavuyemo ajya muri TS Galaxy FC yari amazemo umwaka umwe urenga.
