NEC yagaragaje ibibujijwe kuri Site y’Itora

NEC yagaragaje ibibujijwe kuri Site y’Itora

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yagaragaje ibikorwa bibujijwe gukorerwa kuri Site y’Itora mu gihe waje gutora.

Abanyarwanda kuva kuri uyu wa 14 Nyakanga, kugeza ku ya 16 binjiye mu gikorwa cy’Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Abadepite.

NEC ibinyujije kuri X yatangaje ko “Birabujijwe kwambara ibirango by’imitwe ya politike cyangwa iby’abakandida bigenga.”

NEC yagize iti “Umukandida abujijwe kuba hafi y’ibiro by’itora keretse mu gihe aje gutora n’igihe cyo kubarura amajwi.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yibukije ko “Umuturage umaze gutora adafite akandi kazi kuri site y’itora asabwa guhita ahava akaza kugaruka mu gihe cyo kubarura amajwi mu gihe abyifuza.”

NEC Ikomeza igira iti “Itora ni ibanga . birabujijwe gufata amafoto mu bwihugikiro cyangwa se agaragaza uwo yatoye.”

Urutonde ntatuka rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rwasohotseho Abakandinda batatu ku mwanya wa Perezida barimo Paul Kagame w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.

Bose basoje ibikorwa byo kwiyamamaza.Imbere mu gihugu hateguwe site z’itora 2, 591, mu gihe mu mahanga hari ibiro by’itora 158 mu bihugu bitandukanye.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *