Donald Trump yarashwe-AMAFOTO

Donald Trump yarashwe-AMAFOTO
Yatashwe ku gutwi

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 45, yarashwe ku gutwi ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu.

Uku kuraswa kwabaye ku wa Gatandatu Tariki 13 Nyakanga ubwo yari muri Leta ya Pennsylvania aho yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuzongera kuyobora Amerika.

Amashusho agaragaza Donald Trump ava amaraso ku gutwi, ubwo yari amaze kuraswa, ahita ahungishwa n’abashinzwe umutekano.

Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko zarashe mu kico Thomas Matthew w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka muri Bethel Park aho i Pennsylvania.

Uwo bikekwa ko ariwe wagerageje guhitana Donald Trump.

Aho kandi hapfiriye abandi bantu batatu, barashwe.

Abayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barimo , Barack Obama, George W Bush, Bill Clinton na Jimmy Carter bose bihutiye kwamagana uko kuraswa, bavuga ko bishimiye ko Trump atababajwe cyane, bityo ko ibikorwa byo kwiyamamaza biraza gukomeza.

Umwanditsi: MANIRAGUHA Japheth/ Yacu News

Yarashwe ku gutwi
Donald Trump akora ikimenyetso cy’Ubutsinzi nyuma yo gusimbuka urupfu

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *