Perezida Kagame yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza, avuga ko Abanyarwanda ari Inkotanyi

Perezida Kagame yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza, avuga ko Abanyarwanda  ari Inkotanyi

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda nabo ari Kagame, Inkotanyi ndetse bakaba na FPR.

Yabigarutseho kuri iki uyu Wa Gatandatu taliki ya 13 Nyakanga 2024 ari kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro ahasorejwe ibikorwa byo kwiyamamariza mu rugendo rwo gukomeza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku baturage barenga ibihumbi 400 bari baje kumva imigabo n’imigambi ye yavuze ko Abanyarwanda ari Kagame, Inkotanyi ndetse bakaba na FPR anashimira abo babanye mu rugendo rw’ibyumweru 3 rwo Kwiyamamaza.

Ati”Kagame ni mwe, namwe muri Kagame. Kandi twese turi FPR, turi inkotanyi ndetse tukaba n’intare twese.

Icyo navugiraga rero ko bigoye kumenya aho mpera n’aho nsoreza, biragaragara ko hano hari aho gusorezwa uru rugendo rw’ibyumweru bitatu, ndabashimiye cyane ukuntu mwaje muri benshi, ariko si ubwinshi bw’imibare gusa, ni ikimenyetso cy’ibikorwa na byo byinshi kandi bizima.”

Chairman wa FPR Inkotanyi kandi yanenze ko iyo bigeze ku Rwanda na Afurika Abanya-Burayi basaba ko habaho amashyaka menshi nyamara iwabo bagira abiri gusa kandi bagera ku gihe cyo kugirira nabi ibihugu nk’u Rwanda bakunga ubumwe.

Ati”Hari nk’ibihugu bifite amashyaka abiri ahora asimburana ku butegetsi, rimwe iryo shyaka ribaka ku butegetsi kugeza igihe iryo shyaka rindi rizarisimburira ariko byagera muri Afurika, byagera mu Rwanda bakatubwira ngo amashyaka agomba kuba menshi ndetse atagira aho agarukira kandi bo bafite abiri gusa ahora asimburana.

Ndetse byaba umugambi w’ibyo bihugu bifite abiri gusa ari uwo kugirira nabi ibindi bihugu kuko akenshi bagira nabi, ya mashyaka akajya hamwe kubera ko bafite umugambi wo kugurira abandi nabi kuri twe rero byagera mu Rwanda kubera amateka yacu uko tugenze urugendo rw’imyaka 30 ari ko n’amateka yabanje aho ngaho, iyo myumvire icyayiteye ni ukwishakamo ibisubizo byacu nk’Abanyarwanda tukaba tugeze aha bigatuma abantu bumva ko tubayeho nk’uko batadushakaga”.

Umukuru w’Igihugu yanavuze ku bikorwa bizaba nyuma y’amatora ndetse anavuga ko ibyo bavuga nabi ku Rwanda bitica ko ahubwo ababivuga ahubwo aribo bicwa n’agahinda.

Ati “Ni yo mpamvu mvuga gukomeza umutekano, gukomeza inzira y’amajyambere, inzira y’ubuyobozi bwiza bushingiye ku guhitamo ari yo demokarasi. Iby’abandi batuvuga ntibikabateshe umwanya. Ntabwo byica, hica ubutindi, kubura umutekano, kugira politiki mbi, ni ibyo byica. Na ho ubavuga nabi ntawe byica.

Ahubwo ababirimo, abari muri ibyo byo kutuvuga nabi ni bo bicwa n’agahinda. Ikindi abo ni na bake cyane ni abatumva.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu akomatanyije n’abayadepite ateganyijwe ku munsi wejo ku Cyumweru ku Banyarwanda baba mu mahanga,kuwa Mbere ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu ndetse no kuwa Kabiri mu byiciro byihariye.

Perezida Kagame yakiranwe urugwiro ubwo yageraga kuri Site ya Kicukiro ahasorejwe ibikorwa byo kwiyamamaza

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *