Nyirangondo Esperance, benshi bamenye ku mvugo ‘aba bakobwa bafite ubushyuhe n’abasore bafite ubushyuhe’ yabaye ikimenyabose ikanakoreshwa n’abatari bake, yitabye Imana azize uburwayi.
Kuri uyu wa kane, taliki 11 Nyakanga 2024 nibwo hamenyekanye amakuru ko uyu mukecuru yamaze kuva mu mubiri aguye mu bitaro bya kibirizi byo mu karere ka Gisagara aho yaramaze igihe arwariye.
Uyu mukecuru warutuye mu karere ka Gisagara n’ubundi yamenyekanye mu mwaka wa 2020 mu mashusho mato yacaracaye ku mbuganoranyambaga, ubwo yasobanuraga ko urubyiruko rufite ubushyuhe bushobora kubashora ku ngeso mbi z’ubusambanyi kandi bigoye kubabuza.
Iyi mvugo ye yasakaye hose itangira gukoreshwa na benshi bigera n’aho yakoreshejwe n’abahanzi barimo Deejay Pius na Bruce melodie ku igitekerezo bayikuyeho bagakoramo indirimbo bise ‘ubushyuhe’ nayo igakundwa n’abatari bake.