Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu Wa Kane yakirwa n’abarimo Wasili usanzwe ari umunyamakuru wa Rayon Sports.
Amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Prinsse Junior Elenga Kanga kuzamusinyisha amasezerano y’umwaka 1.
Uyu mukinnyi yavutse taliki 22 Gicurasi 2000; ibisobanuye ko kuri ubu afite imyaka 24 y’amavuko.
Mu mwaka ushize w’imikino yakinaga muri AS Vita Club iheruka kwegukana Igikombe cy’Igihugu kizwi nka “Coupe du Congo”.
Yageze muri iyi kipe avuye muri AS Otôho y’iwabo muri Repubulika ya Congo [Brazzaville].
Prinsse Junior Elenga Kanga naramuka asinyiye Rayon Sports zaba yiyongereye ku bandi bakinnyi yamaze gusinyisha nka Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, Ndayishimiye Richard, Rukundo Abdul-Rahman, Niyonzima Olivier Seif, Fitina Omborenga n’Umunyezamu na NdikuriyoPatient.
