Papa Cyangwe yubuye umutwe

Papa Cyangwe yubuye umutwe

Umuraperi Abijuru King Lewis, uzwi nka Papa Cyangwe yagarutse ku rubuga rwa ‘YouTube’ nyuma y’igihe kinini yari amaze yaribwe umuyobora ‘channel’ yarasanzwe akoresha aho kuri ubu yafunguye undi mushya.

Hari hashize ukwezi kurenga uyu muhanzi atangaje ko yibwe ‘channel ye  ya YouTube’ yarasanzwe anyuzaho ibihangano bye ndetse  ababishaka akaba ariho babisanga.

Nyuma yo guhura n’icyo kibazo, Papa Cyangwe yitabaje itsinda ry’abahanga mu by’ikoranabuhanga ndetse n’imbugankoranyambaga ngo rimufashe kugaruza iyi channel yongere kuyigiraho ububasha nka mbere.

Ibyo ntacyo byatanze kuko kuri ubu yongeye gufungura indi channel nshyashya nk’uko yari yarabyijeje abakunzi be ko nihashira igihe atarayibona azatangira bundi bushya.

Mubigaragazwa n’imibare uyu muyoboro ‘Channel’ yibwe yarimaze kugera ku rwego rwiza aho yakurikiranwaga n’abarenga ibihumbi ijana bibaruje bihoraho,  gusa kuri ubu akaba agiye gutangira kuri zeru ari naho yahereye asaba abakunzi be kumwereka urukundo.

Uyu muhanzi usa nkutangiye bundi bushya, ubwe yatangaje ko nafungura undi muyobora mushya azatangirana n’indirimbo nshya gusa, naho abashaka izambere bakajya bazishakira ku zindi mbuga zicuruza imiziki.

Papa Cyangwe wiyemeje gutangira bushya.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *