Shadrack Chaula w’imyaka 24 usanzwe utuye mu gace ka Mbere muri Tanzania yari yafunzwe mu kwezi kwashize kwa 8 ashinjwa iki cyaha cyo gutwika ifoto ya Perezida wa Tanzania nkuko byagaragaraga mu mashusho yakwirakwiye ku mbugankoranyambaga arimo arabikora.
Ikindi cyaha yashinjwaga ni icyo gukwirikwiza amakuru atariyo kuri Samia Suluhu Hassan yifashishije amashusho yanyujije ku rubuga rwa Tik Tok.
Taliki ya 4 z’uku kwezi nibwo uyu Shadrack Chaula yaje gukatirwa n’urukiko ko agomba gufunguwa imyaka 2 cyangwa akishyura miliyoni 5 z’amashiringi ubundi agufungurwa nyuma yo guhamwa n’ibi byaha uko ari bibiri.
Nyuma yo gufatirwa ibi bihano abakoresha urubuga rwa X rwahoze ari Twitter mu gihugu cya Tanzania bahise batangira gukusanya aya mafaranga kugira ngo Shadrack Chaula afungurwe gusa amasaha 6 yari ahagije kugira ngo babe bayabonye none yamaze gufungurwa.
Bakusanyije miliyoni 6 z’amashiringi,bakuramo 5 baziha Urukiko naho indi imwe isigaye bayimuha kugira ngo ayifashije mu guteza imbere ubuhanzi bwe.