Nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde kirenze umutima wacu_ Paul Kagame avuga ku rugamba rwo kubohora Igihugu

Nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde kirenze umutima wacu_ Paul Kagame avuga ku rugamba rwo kubohora Igihugu

Umukandida akaba na chairman w’umuryango wa FPR inkotanyi, Paul Kagame, yagaragaje ko urugamba rwo kubohora Igihugu rutari rworoshye ariko bagakomeza kuguma ku intego kugeza batsinze.

Kuri uyu wa kabiri taliki 9 nyakanga 2024, chairman wa FPR yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbugankoranyambaga.

Ni ikiganiro cyabereye ku Mulindi w’intwari i Byumba mu Karere ka Gicumbi, aho yabasonuriye byinshi harimo n’amateka yo kubohora igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’aba banyamakuru yabagaragarije uko urugamba rwo kubohora igihugu rutigize rubohorohera nk’uko babitekerezaga mbere ariko bari bakomeye kandi bitegiye guhangana na byose.

Ati: “ Kuva mu ntangiriro ubwo urugamba (rwo kubohora igihugu) rwatangiraga, twumvaga uburemere bw’ibyo tugomba kwikorera mu gukora ibyo tugomba gukora no kugera ku byo twatekerezaga. Byaje no gukomera kurushaho uko twabitekerezaga ariko twari duhari kandi twagombaga guhangana nabyo uko byari bimeze.”

Perezida Paul Kagame asobanurira amateka abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro.

Yakomeje agaragaza ko ishyaka ndetse n’umuhate baribafite aribyo byonyine byabahaga ikizere cyo kugera ku ntego yo guhagarika jenocide yakorerwaga Abatutsi ndetse no kubohora igihugu muri rusange.

Ati:” Ntago ari science ngo muri science nararebaga nkabona tuributsinde cyangwa ikindi, nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko tuributsinde kirenze umutima wacu, kuvuga ngo natsinda ntatsinda ngomba kurwanira ukuri kwange.”

Ku ya 1 Ukwakira mu 1990 nibwo urugamba rwo Kubohora igihugu rwatangiye, rwaje no kuzamo urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame, yatangiye urugamba n’inzira yo kubaka u Rwanda rwari rwarazahaye, ubu akaba ari Igihugu kiri mu bikataje mu Iterambere mu ngeri zose.

umufashe we Madam Jeanette Kagame ari mu bari bitabiriye iki kiganiro.
Abanyamakuru n’abakoresha imbogankoranyambaga bo mu ngeri zitandukanye.

 

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *