Ubutumwa bwa Omar Gningue wageze mu Rwanda gutangira akazi muri Rayon Sports

Ubutumwa bwa Omar Gningue wageze mu Rwanda gutangira akazi muri Rayon Sports
Omar Gningue yageze mu Rwanda gutangira akazi muri Rayon Sports!

Myugariro mpuzamahanga w’Umunya- Sénégal, Omar Gningue Ikipe ya Rayon Sports iherutse kugura imukuye mu Ikipe ya AS Pikine yo mu gihugu cya Sénégal yageze i Kigali maze agenera abakunzi b’iyi Kipe ubutumwa mbere yo gutangira akazi kuva mu mwaka w’Imikino utaha wa 2024/2025.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri Iki Cyumweru taliki 7 Nyakanga 2024, nibwo uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe maze yakirwa n’abarimo Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben.

Mu butumwa bwa mbere Omar “Thiago” Gningue washyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports yatanze yavuze ko aje gutwara ibikombe ndetse ko atinze guhurira mu kibuga n’abarimo Umunyezamu, Khadim Ndiaye bakomoka mu gihugu kimwe.

Ati “Nibyo koko ni ku nshuro yanjye ya mbere ngeze mu Rwanda. ikipe ya Rayon Sports nta byinshi ndayimenyaho icyakora mbere yo kuza navuganye na Khadim Ndiaye ambwira ko ari ikipe nziza, ikipe ifite abafana benshi kandi bagira urugwiro gusa ari ikipe igira igitutu.”

Yongeyeho ati “Sinibwira ko umuntu yakora urugendo rungana rutya ava i Dakar [Mu murwa Mukuru wa Sénégal] aje hano adafite intego. Ndifuza gutwarana ibikombe na Rayon Sports kuko na yo nzi ko ari yo ntego yayo.”

Uyu musore wiyongereye ku bakinnyi Rayon Sports imaze gusinyisha nka Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, Ndayishimiye Richard, Rukundo Abdul-Rahman, Niyonzima Olivier Seif, Fitina Omborenga n’Umunyezamu, Ndikuriyo Patient, yari asanzwe ari Kapiteni w’Ikipe ya AS Pikine yo muri Sénégal.

Uyu kandi yagizwe umukinnyi mwiza wa AS Pikine mu gice kibanza cya Shampiyona “Phase Aller” ndetse aza no mu ikipe y’umwaka muri Shampiyona ya Sénégal iya 2023/2024, hamwe na myugariro Alliou Souané APR FC iherutse gukura muri ASC Jaraaf FC.

Omar Gningue “Thiago” kandi yari ku rutonde rw’abakinnyi 29 umutoza Pape Thiaw yifashije muri 2022 ku mikino imwe n’imwe mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere muri za Shampiyona zo mu bihugu byabo, CHAN 2023 yabereyemuri Algérie.

Omar Gningue yageze mu Rwanda gutangira akazi muri Rayon Sports!

Roben Ngabo yakira Omar Gningue!

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *