Kuri uyu Wa Gatandatu taliki ya 6 Nyakanga 2024 ubwo uyu mukinnyi yakinaga n’abandi batabigize umwuga ahitwa Mageragere mu karere ka Nyarugenge nibwo yagoganye n’umunyezamu ahita amira ururimiAbakinanaga nawe bahise bagerageza kumuha ubutabazi bw’ibanze ngo babe barugarura ntarumire ndetse bifashisha n’inzego z’ubuvuzi ariko birangira yitabye Imana, umurambo uhita ujyamwa mu bitaro bya Nyarugenge.
Ahoyikuye Jean Paul Mukonya wakinaga nka myugariro mu ikipe y’Abanyamujyi ya AS Kigali yitabye Imana afite imyaka 26.
Mu mwaka ushize w’imikino yakinnye igice kibanza cya shampiyona gusa imikino yo kwishyura ntiyayikina ndetse bikanavugwa ko yaba yararetse ruhago ariko akaba yari agifite amasezerano ya AS Kigali.
Usibye iyi kipe kandi yanakiye andi makipe arimo Kiyovu Sports ndetse yigeze no guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.