Umwe mu bavugwaga mu kurega umuraperikazi Cardi B, Sten Joddi, yahakanye ko atari mu batanze ikirego barega uyu muhanzikazi ahubwo agaragaza ko bagenzi be aribo bamujyanye mu nkiko.
Inkuru bijyanye: https://yacu.rw/2024/07/05/umuhanzikazi-cardi-b-yajyanywe-mu-nkiko/
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram, uyu muhanzi yahakaniye kure ibi byavuzwe dore ko nawe yabyumvise nk’inkuru, ahubwo we akavuga ko yareze bisanzwe ku rubuga rwa ’iTunes’ ariko bikarangira ntacyo asubijwe.
Ati” Ejo hashize natangiye kubona benshi bangarukaho ndetse nakira n’ubutumwa bwinshi ko nge n’itsinda rya “OKLAHOMA RAPPER” turi kurega Cardi B. Ibi byabaye inkuru kuri nge gusa mu mezi yatambutse nareze bisanzwe ku rubuga rwa ‘iTunes’ mbikoreye mugenzi wange ‘Kemikal’ umwe mubantunganyiriza indirimbo ariko ntibigeze bansubiza binyereka ko iki kirego cyabaye imfabusa.”

Uyu muhanzi yakomeje yerekana ko ‘Kemikal’ na mugenzi we ‘Joshua Fraustro’ aribo bajyanye mu nkiko Cardi B kandi aba bose ntaho bahuriye nawe.
Ati “ Ubu amakuru nakiriye aturuka ku wakoze indirimbo ‘Greasy Frybread’ ari we ‘Kemikal’ avuga ko bajyane ikirego mu rukukiko afatanyiie na mugenzi we ndetse akaba n’umwunganizi we ‘Joshua Fraustro’ barega ku bijyanye n’injyana ariko abo si njyewe.”
Sten Joddi kandi yavuze ko ntawe arega kandi ntanicyatuma ajyana ikirego mu nkiko bitewe n’uko we ari umuhanzi ndetse n’umwanditsi kandi ibyo bikaba bidafite aho bihuriye niki kirego cyatanzwe.
Iki kirego cyatanzwe n’inzu y’umuziki ya ‘OKLAHOMA RAPPER’ gitangwa mu rukiko rwo mu majyepfo ya Texas aho bakurikiranye uyu muhanzikazi bavuga ko yakoresheje injyana yabo atabiherewe uburenganzira aho bifuza ko yabaha indyishyi igera ku madorari 50$ mirongo itanu.
