Nyamagabe: Ababyeyi barishimira ko abana babo bavuga indimi z’amahanga

Nyamagabe: Ababyeyi barishimira ko abana babo bavuga indimi z’amahanga

Ikigo cy’amashuri y’inshuke n’abanza giherereye mu karere ka Nyamagabe cya Groupe Scolaire ACEPER cyasoje umwaka w’amashuri wa 2023-2024 gikora ibirori bidasanzwe, ababyeyi bishimira kubona abana babo bakora byinshi birimo no kuvuga igifaransa n’icyongereza.

Ni ibirori byabaye ku munsi wejo kuwa Gatanu taliki ya 6 Nyakanga 2024 bibera n’ubundi aho iki kigo gisanzwe giherereye mu mujyi wa Nyamagabe.

Ibi birori byabanjirijwe n’akarasisi karyoheye ijisho kari karimo abanyeshuri ba Groupe Scolaire ACEPER.

Nyuma yo kuva mu karasisi ibindi bikorwa byakomereje mu kigo aho abanyeshuri bo mu myaka yose beretse ababyeyi babo ibintu bitandukanye birimo imbyino,ubugeni,kuvuga imivugo iri mu cyongereza, igifaransa ndetse n’ikinyarwanda, kubagezaho imbwirwaruhame mu ndimi zitandukanye ndetse n’ibindi.

Twagirayezu Emmanuel uri muri komite y’ababyeyi yavuze ko bashimira cyane ubuyobozi bwa ACEPER kuba bwarazanye iri shuri bakabona aho barera hizewe ndetse anashimira abarezi baha ubumenyi abana babo .

Ati”Nk’ababyeyi turashimira cyane ubuyobozi bw’umuryango ACEPER kubera ko ni uruhare rwabo rukomeye kuba aya mashuri ahari natwe tukabona aho turera kandi hizewe.

Turashimira kandi abarezi ,murebye aba bana uko bateguye ndetse ni byinshi bageraho, ari ibyo biga mu ishuri bakajya no mu ngendo shuri .

Mwahoze mwumva ngo ejo bari mu ndenge ibyo babawiye ni ukuri kandi buri mwaka bajya mu ndege cyane cyane ababa bari mu mwaka wa Gatandatu. Ibyo rero bituma abana bari hasi nabo bakora cyane bavuga ngo bazahagere bayigemo nubwo n’abandi bajya mu ngendoshuri bakajya kwigira hanze y’ishuri”.

Uyu mubyeyi yakomeje atanga urugero ko hari abandi babyeyi bafite gahunda yo kujyana abana babo muri G.S ACEPER abonerahao no gusaba ubuyobozi kongera ibikorwa remezo kugira ngo nabo bandi bazabone aho bajya.

Ati”Mu byukuri mukanya aho nari ndi hariya mu mujyi abanyeshuri bari mu karasisi,hari abantu rero bari hafi yaho ndi baruvuga bati natwe mu mwaka utaha tugiye kurerera muri GS ACEPER.

Rero turisabira umuryango ACEPER kongera ibikorwa remezo cyane cyane amashuri kuko ejo bundi ntabwo turabona aho bazigira.

Abana baraza ari benshi ntabwo tuzabona uburyo bwo kubakira. Rero ACEPER turabisabiye ni ukongera ibikorwa remezo tunabashimira byinshi mwakoze kuko icyo mwiyemeje turabizi mukigeraho, nibyo twasabye mwagiye mubikora”.

Mukamana Clementine ufite umwana we ugiye mu mwaka wa 3 muri G.S ACEPER aganira na Yacu.rw yavuze ko yishimiye uburyo abana babo bigishwamo ndetse n’ubumenyi bahakura anashishikariza abandi babyeyi kujjya kuharerera.

Ati” twishimiye uburyo abana bacu bigishwamo ndetse n’ubumenyi bahabwa. Nk’umwana wanjye namuzanye hano agiye mu mwaka wa 2 atazi icyongereza ndetse n’igifaransa ariko ubu aracyizi ndetse yewe yari mu bagiye imbere ku kivuga. Icyo nabwira abandi babyeyi ni ukubashishikariza nabo kuzana aban babo muri ACEPER kuko batanga uburezi bufite ireme umwana akamenya byinshi bitandukanye”.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire ACEPER, Bizimana Ildephonse avuga ko bo umwihariko bagira ku kigo cyabo aruko abana bigisha baba bazi ururimi rw’igifaransa n’icyongereza neza ndetse bakabaha n’ubundi bumenyi.

Ati”Abana bahano baba bazi uririmi ku rwego mpuzamahanga ,bazi igifaransa ndetse n’icyongereza. Iri shuri dutoza abana ururimi kurukoresha  baruvuga ndetse banarwandika. Abanyeshuri bahano tubaha n’ubundi bumenyi ku buryo niyo bageze no ku bindi bigo bakomeza kuduhesha ishema.

Yakomeje avuga ko batsindisha neza kuko aribo baba aba mbere mu karere ka Nyamagabe ndetse anavuga ko bafite gahunda yo kuzagura bakaba banazana amashuri y’isumbuye.

Ati” Dutsinda neza kuko iri shuri rikunda kuba irya mbere mu karere ka Nyamagabe. Turimo turabitegura ,uko tugenda dukura kuko urumva twatangiye turi 2015 twari dufite abana 82 tugenda tuzamuka aho kuri ubu tugeze muri 700.

Icyo ni ikintu kiza uko rero tugenda dukura twifuza ko twakongeramo n’ibindi birimo imyuga ndetse na n’amashuri yisumbuye”.

Abanyeshuri bitwaye neza bahawe ibihembo

Ababyeyi bareba abana babo bavuga icyongereza n’igifaransa

Abana bavuga icyongereza
Ibirori byabanjirijwe n’akarasisi

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *