Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie yasobanuye iby’alubumu ye benshi bavugako yanze gusohora ndetse agaragaza uruhare n’inyungu yo kwibohora kw’igihugu ku muhanzi.
Ni mu kiganiro cyanyuze ku muyoboro wa YouTube ya ‘1:55 Media’ aho yasubije ibibazo byinshi mbere yuko afata rutemikirere yerekeza mu gihugu cy’ u Bubiligi aho agiye gutaramira.
Munyakazi kwikubitiro yasubije ikibazo yarabajijwe n’umunyamakuru gishingiye k’ukwibohora u Rwanda ruheruka kwizihiza. Bruce Melodie yerekanye ko byafanguriye amarembo abahanzi bakabasha kwigobotora abanyamahanga bagahangana nabo.
Ati”Icyo nicyo cya mbere twabanje kwibohara, ntabwo twaciye umuziki w’abanyamahanga ahubwo n’umuziki wo mu Rwanda wabonye agaciro ku buryo ikintu gituruka Kicukiro, Kayonza, Kirehe n’ahandi indirimbo ivayo ikamenyakana mu guhigu cyose. Uko ni ukwibohora gukomeye ku bahanzi no gukururira abacu gukunda iby’iwacu, ni urugendo rugikomeje ariko byibura aho tugeze haryoshye.”
Uyu muhanzi kandi yasobanuye iby’alubumu ndetse n’indirimbo yateguje ariko akaba atarayishyira hanze, Ibyo benshi bise ubunebwe abandi bakavuga ko ari ukubeshya itazasohoka.
Ati“Imbogamizi tugira ni nyinshi byumwihariko iyo ushaka gutegura ikintu kinini nka alubumu ni urugendo ugenda wiga cyane cyane ko ari nayo alubumu ngiye gusohora imfashe ingufu zingana gutya.
Bruce melodie yakomeje asobanura imbaraga yashyize muri iyi alubumu ndetse yizeza abafana be ko iri bugufi.
Ati: “Nabashije kwiga byinshi hakabomo ibyo ntateganyije bishyashya bizamo, uko nateganyaga ibintu ntabe ariko bigenda gusa rimwe na rimwe hagahinduka ikintu kinini kiza kandi gifite umumaro, nkavuga nti rero alubumu sinjye uyikorera ni mwe (abafana) nyikorera, ubwo numva kuba mwategereza ariko igihe nyibagejeho mukumva ikintu gifatika ntekereza ko aribyo byiza kurushaho. Sinakwirirwa njya muri byinshi gusa imizigo (indirimbo) iri hafi.”
Bruce yakomoje kandi no ku ndirimbo ‘Sowe’ yakomeje kwishyuzwa cyane, agaragaza ko yagonganye n’ibikorwa byo kwamamaza amazemo iminsi bigatuma abura umwanya mwiza wo kuba yayisohora ndetse ngo ayimenyakanishe bihagije nk’igihangano cyamutwaye imbaraga.
Uyu muhanzi yamaze gufata rutemikirere imwerekeza mu Bubiligi aho agiye gukorera igitaramo nyuma yo gusubika icyo yarafite muri Sweden ku bibazo bitamuturetse ndetse atigeze ashinja abafatanyabikorwa.