Umutoza w’Amavubi ntiyishimiye Itsinda u Rwanda rwaraye rushyizemo

Umutoza w’Amavubi ntiyishimiye Itsinda u Rwanda rwaraye rushyizemo

Umutoza w’Ikipe y’Ibihugu y’u Rwanda, Amavubi, Frank Torsten Spittler yatangaje ko kuba u Rwanda rwarongeye kwisanga mu Itsinda rimwe n’Amakipe y’Ibihugu bya Nigeria na Bénin, ari ibintu biteje inkeke.

Aya magambo, uyu mugabo w’Umudage ayatangaje nyuma y’umunsi umwe gusa hamenyekanye amatsinda 12 agabanyijemo ibihugu 48 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Bwami bwa Maroc muri 2025.

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi ishyizwe mu itsinda rya Kane [D], yongeye guhuriramo n’Amakipe y’Ibihugu bya Nigeria batazira “Kagoma” n’iya Bénin “Ibitarangwe”; amakipe yombi n’ubundi yari kumwe n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, abenshi baratunguwe.

Umutoza Frank Torsten Spittler w’Amavubi yabwiye Igitangazamakuru cya IGIHE dukesha iyi nkuru ko atari ibintu bakiriye neza nk’abafite tekinike mu nshingano.

Ati “Mu by’ukuri, hari ukuntu bibabaje kubera ko dufite amakipe abiri mu Itsinda: Nigeria na Bénin tuzongera duhurire mu itsinda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Ariko ni uko bimeze nyine.”

Muri rusange, U Rwanda rwari ruri mu gakangara ka Kane na none hamwe n’ibihugu bya Tchad, Eswatini, Liberia, Sudani y’Epfo, Centrafrique, Niger, Gambie, u Burundi, Éthiopie, Botswana na Lesotho.

Tombora ikaba yasize u Rwanda rwisanga mu itsinda D aho ruri kumwe na Bénin, Libie na Nigeria. Ni amatsinda 12 buri tsinda rigizwe n’amakipe 4 aho muri buri tsinda hazajya hazamuka amakipe 2 akaba ari yo azabona itike y’igikombe cy’Afurika kizibera muri Maroc, aho Imikino y’amajonjora yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc iteganyijwe gutangira muri Nzeri uyu mwaka

Ni u Rwanda ariko hagati aho ruyoboye Itsinda rya Gatatu [C] mu guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique muri 2026.

Frank Torsten Spittler ntiyanyuzwe n’itsinda u Rwanda rwisanzemo!

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *