Umuhanzikazi Cardi B yajyanywe mu nkiko

Umuhanzikazi Cardi B yajyanywe mu nkiko

 

 

Umuhanzikazi Belcalis Marlenis Cephus, uzwi nka ‘Cardi B’ uri mu bakunzwe cyane mu njyana ya Rap arashinjwa icyaha kwiba amagambo akayakoresha mu ndirimbo ibizwi nko ‘Gushishura’.

Abahanzi babiri aribo Sten Joddi na Kemikal bamaze kugeza ikirego cyabo mu rukiko baregamo uyu muraperikazi bagaragaza ko haba harabayeho gukoreshwa amagambo asa n’ayabo mu ndirimbo ya Card B, ibyo bigakorwa hatabanje gusabwa uburenganzira.

Ifoto y’umuraperikazi Card B

Indirimbo “Greasy Frybread” imaze imyaka irenga ibiri isohotse niyo aba bahanzi bavuga Ko Carb B yakuyemo amwe mu magambo akayakoresha mu ndirimbo ye yise “Enough (Miami)” yasohotse muri uyu mwaka wa 2024.

Sten Joddi na Kemikal bavuga ko ibyo uyu muhanzi Cardi B yabakoreye byabateje igihombo, ntibamukurikiranye wenyine dore ko n’abakoresha be barimo sosiyete Atlantic Records na Warner Music Group, ndetse n’aba-producer barimo OG Parker na DJ SwanQo nabo bashinjwa kugira uruhare muri ubu bujura bwo kwiba indirimbo nku bigaragara nkuko bigaragara mu nyandiko y’urukiko.

Aba bahanzi bagaragaza Ko ibi bakorewe byatsikamiye indirimbo yabo bigatuma idakomeza gucuruza bityo bakaba basaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 50$ y’igihombo baba baratejwe n’uyu muhanzikazi.

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *