RDC: Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa

RDC: Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwa Gisirikare Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye urwo gupfa Abasirikare 25 bo mu ngabo za Leta, FARDC, bazira guhunga umwanzi mu ntambara Leta ihanganyemo n’inyeshyamba za M23.

Isomwa ry’urubanza ryabaye ku ya 3 Nyakanga 2024, muri Teritwari ya rukiko rwa gisirikare ruherereye i Lubero.

Abaregwaga bose hamwe bari 31, barimo abasirikare 27 harimo babiri bafite ipeti rya Kapiteni ndetse n’Abasivili bane, bose ari abagore bivugwa ko ari abagabo babo basirikare.

Urukiko rwa Gisirikare rwabashinjaga ibyaha birimo gutoroka igisirikare no guhunga umwanzi, guta intwaro z’igisirikare ndetse no kwiba ubwo bageraga mu giturage.

Mu isomwa ry’urubanza, Abasirikare 25 bahamijwe ibyaha, Urukiko rubakatira urwo gupfa, Umusirikare umwe akatirwa imyaka 10, undi aba umwere mu gihe abo bagore bane babaye abere.

Leta ya Congo binyuze mu muvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Mbuyi Reagan, ishima ikemezo cy’urukiko rwakatiye urwo gupfa abo basirikare.

Lt. Mbuyi yavuze ko ibi bigiye kubera isomo abandi basirikare bifuzaga kuva mu birindiro byabo bashaka guhunga batabanje guhabwa amabwiriza n’ababakuriye.

Leta ya Congo muri Werurwe uyu mwaka nibwo yasubijeho igihano cy’urupfu cyari kimaze imyaka 20 kidashyirwa mu bikorwa.

Abategetsi bavuga ko cyagarutse mu rwego rwo guhangana n’abasirikare bagambanira igihugu.Ibinyamakuru by’imbere mu gihugu byatangaje ko abo basirikare bamwe muri bo bazajurirra icyo gihano.

Umwanditsi: MANIRAGUHA Japheth/ Yacu News

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *