Inkuru y’urupfu rwa “Coach” Ntirenganya yamenyekanye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho yaguye mu Bitaro bya Rwinkwavu azize uburwayi.
Ni Ntirenganya kuri ubu waramutswaga Irerero rya Gatsibo Academic Sports Centre, i Kiramuruzi, ryazamuye abakinnyi banyuze mu makipe akomeye mu Rwanda n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi nka Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco, Ndayishimiye Celestin n’abandi.
Habinshuti Jean Bosco uzwi ku izina rya “Kazungu” utoza mu marerero y’abato mu karere ka Nyagatare, akaba n’uwazamuye akanareberera inyungu za Mukandayisenga Jeanine ‘Kaboy’ ukinira Rayon Sports y’Abagore, mu buhanya bwe yavuze ko mu gihe yamaze akorana na Ntirenganya mu kuzamura impano z’abakiri bato, uyu mugabo yababereye icyitegererezo kandi akaba yarashyize itafari rikomeye ku mupira w’u Burasirazuba.
Ati “Ntirenganya yari umuntu mwiza, ubana neza n’abo bakoranaga mu irerero, ugasanga arajya mu yandi marerero akababera umujyanama ababwira uko yatangiriye hasi nyuma akagenda azamuka maze akabashishikariza na bo gushinga amarerero azamura abana bafite impano y’umupira w’amaguru. Twahuriye no mu muryango wa Ijabo mu Burasirazuba, hose yitanga cyane.”
Yongeyeho ati “Abari mu Iterambere ry’umupira mu Burasirazuba twamufatiragaho icyitegererezo. Muri ibi bintu bitaba byoroshye yaduteraga imbaraga. Ndibuka atubwira ati ‘Reba nange ni uku natangiye mfite umupira umwe, ariko nagiye nzamuka ubu maze kugira abakinnyi bakuru.’ Yatumye natwe dutera intambwe ishimishije, aho dutangiye kujya tugurisha abakinnyi bakomeye.”
Uretse gutoza mu bakiri bato, Umutoza Ntirenganya wari ukiri ingaragu, yabaye no mu ikipe ya Rwamagana City [Muhazi United ya none] ikiri mu Cyiciro cya Kabriri muri 2019, aza gutandukana nayo muri 2021 asimbuzwa Nsengiyumva François uzwi ku izina rya “Sammy”. Yari amaze kugira Licence C ya CAF mu gutoza umupira w’amaguru.

