Indirimbo Sekoma y’umuhanzi ‘Chriss Eazy’ niyo yaje imbere y’izindi ku rutonde rw’indirimbo zimaze kumvwa cyane muri iki cyumweru ku rubuga rwa ‘Audiomack’ mu Rwanda.
Ni urutonde rwasohowe na ‘Rwandacharts’ kuri uyu Wa Kane taliki ya 4 Nyakanga 2024. Uru rutonde rugaragaza indirimbo icumi zumviswe kurusha izindi, iza kumwanya wa 10 ni Wait ya Kivumbi na Axon ,Besto ya Okkama na Kenny Sol iri ku wa 9 mu gihe iza ku wa 8 ari Ntiwamvamo Live ya Logan Joe na Kenny-Shot.
Ku mwanya wa 7 hari Iki? ya Ish Kevin,ku wa 6 hari Wave ye Asak na Central Cee ,kuwa 5 hari Komasava ya Diamond, ku wa 4 hari Ogera ya Bwiza na Bruce Melodie,ku wa 3 hari Amanota ya Danny Nanone,ku wa 2 hari Milele ya Element naho iri ku mwanya wa 1 ni Sekoma ya Chriss Eazy.

Iyi ndirimbo iyoboye izindi ni indirimbo yasohotse mu buryo bugoranye dore ko mbere yo gusohorwa ku mugaragaro habanje kubaho kwibwa kwa mudasobwa yari irimo. Ibi byatumye benshi batangira kwibaza niba izakundwa ndetse ikaba ikimenyabose nkizindi ndirimbo z’uyu muhanzi.
Umuhanzi ‘Chriss Eazy’ abinyujije ku muyobora wa ‘YouTube’ ya ‘MIE’ yasobanuye ko uku kwibwa mudasobwa byamuteye akanyabugabo mukimbo cyo kumuca intege bigatuma arushaho kongera byinshi mu mushinga w’iyi ndirimbo.
Mu bigaragazwa n’imibare iyi ndirimbo ikomeje gukundwa n’abatari bake ibi bituma ikomeza kwitwara neza no kuzindi mbuga zicuruza imiziki nka ‘YouTube’ ‘Boomplay’ na ‘Spotify’.