Perezida Kagame yerekanye Stade Amahoro nk’urugero rwiza rwo kwiyubaka, ashimira ingabo za RPA zabohoye u Rwanda

Perezida  Kagame yerekanye Stade Amahoro nk’urugero rwiza rwo kwiyubaka, ashimira ingabo za RPA zabohoye u Rwanda

Perezida Paul Kagame yahamije ko Stade amahoro ari urugero rwiza mu kwiyubaka nyuma y’imyaka mirongo 30 igihugu kimaze kibohoye ndetse anashimira ingabo zaharokoreye abari barahahungiye kandi zikabohora n’igihugu muri rusange .

Kuri uyu wa 4 nyakanga 2021, ibihumbi by’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bari bateraniye kuri stade Amahoro aho bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka mirongo 30 u Rwanda rumaze rubohowe.

Ibihumbi by’abitabiriye ibirori muri stade Amahoro bamurikirwa ishusho ya 30 imyaka u Rwanda rumaze rwibohoye.

Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame, yagejeje  ku bari aho yagarutse kuri Stade Amahoro yari yarabaye igicumbi cy’impunzi ariko ubu ikaba ibarirwa muri stade zikomeye kandi mpuzamahanga, ibyo bikaba ari urugero rw’ibifatika bigaraza intambwe igihugu kimaze kugeraho.

Ati: “Mpereye no kuri aha turi ni kimwe mu bigaragaza uko tugenda twiyubaka twubaka n’igihugu cyacu, mu myaka yashize iyi nyubako (stade Amahoro) yari icyanya cy’impunzi aho abanyarwanda bari baraje kuhashakira ubuhungiro kandi benshi muri bo bararokowe, ndashimira ingabo za RPA.“

Umukuru w’igihugu yakomeje ashimira ingabo zaharokoreye abantu batari bake ndetse zigakomeza gukora ibikorwa by’indashyikirwa zifatanije n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo kubohora igihugu.

Ati:”Ndashimira ingabo za RPA ku bikorwa bakoze kandi byisubiyemo inshuro nyinshi hose mu gihugu , ku wa 4 Nyakanga buri gihe dushimira ababohoye u Rwanda ndetse tukazirikana n’abahasize ubuzima. Ingabo zacu n’inzego zishinzwe umutekano ni ikirango cy’ubumwe ndetse n’umutekano.”

Perezida kandi yongeyeho ko ingabo z’u Rwanda zakomeje kuba hafi abaturarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe byari bikomeye byasabaga gusana byinshi byari byarangiritse kugeza n’ubu kandi ko bakomeza kubarindira umutekano ndetse bakagira n’imikoranire myiza.

Abanyarwanda bishimira ko imyaka ibaye 30 bari mu gihugu kirangwamo Ubumwe, Amahoro na Demokarasi, ndetse biherekejwe n’Amajyambere.

Ifoto y’umukuru w’igihugu akaba n’umugaba mukuru w’ingaba
Akarasisi kanogeye ijisho kakozwe n’ingabo zifatanije n’inzego zishinzwe umutekano.

 

1 Comment

  1. Thierry

    Nibyiza cyane, twishimiye intambwe igihigu cyacu kimaze gutera dishimira n’Inkotanyi zabigizemo uruhare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *