Ndagijimana w’imyaka 62 yiyemeje kuzenguruka uturere twose na moto yamamaza KAGAME

Ndagijimana w’imyaka 62 yiyemeje kuzenguruka uturere twose na moto yamamaza KAGAME

Ndagijimana Leonard w’imyaka 62 yiyemeje kuzenguruka uturere twose na yamamaza umukandida wa’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Uyu muturage usanzwe atuye mu karere ka Huye afite umuhigo wo kuzenguruka uturere twose two mu Rwanda yamamaza umukandida k’umwanya w’umukuru w’igihugu.

Avuga ko impamvu ikomeye yamuteye kwiha uyu muhigo ari ibikorwa bikomeye byagezweho muri manda y’imyaka irindwi ya Perezida Paul Kagame, no mu myaka 30 ishize muri rusange.

NDAGIJIMANA ubwo yaganiraga n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yagize ati “Ahantu nashingiye mfata umwanzuro n’uko igihugu cyari kuri zero, Inkotanyi zabohoye iki gihugu nta kintu kirimo.Nibazaga ese ko inkotanyi zibohoye igihugu zizatungwa n’iki? Ariko INKOTANYI zaraje zubaka u Rwanda, zihagarika ubwicanyi bwakorerwaga abanyarwanda bo bwoko bw’abatutsi.”

Yongeraho ati “Ubu nzenguruka igihugu ntawe untunze urutoki mfite amahoro n’umutekano.”

Ndagijimana agenda kuri Moto yiguriye afite indangururamajwi ndese na yambaye imyenda iriho ibirango by’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Mu turere 30 tugize igihugu asigaje kwamamaza mu turere tune gusa.

Ndagijimana yizera ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizagera ku musozo yaramaze kurangiza utwo turere.

Ndagijimana Leonard yiyemeje kuzenguruka igihugu yamamaza Paul Kagame
Paul Kagame umukandinda wa FPR-INKOTANYI ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Umwanditsi: MANIRAGUHA Japhet / Yacu News

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *