Kylian Mbappé yashimagije Cristiano Ronaldo mbere yuko bacakirana

Kylian Mbappé yashimagije Cristiano Ronaldo mbere yuko bacakirana

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappe yashimagije Cristiano Ronaldo avuga ko amwishimira ndetse  ko no gukina nawe ari icyubahiro mbere yuko bacakirana.

Ku munsi wejo kuwa Gatanu taliki ya 4 Nyakanga 2024 Saa tatu z’ijoro nibwo ikipe y’igihugu y’u Bufaransa izaba icakirana na Portugal muri 1/4 cya Euro ya 2024 iri kubera mu Budage.

Mbere yuko uyu mukino uba Kylian Mbappé usanzwe afata Cristiano Ronaldo nk’ikigirwamana cye ari mu kiganiro n’itangazamakuru yamutatse avuga ko ari byiza guhura nawe ndetse bikaba icyubahiro gukina nawe

Ati* Ni byiza guhura na Cristiano. Buri umwe azi uko mwishimira. Nagize amahirwe yo kuganira nawe. Buri gihe duhora duhamagarana akampa inama nyinshi. Gukina nawe ni icyubahiro.

Nubwo yaba yarakoze iki mu mupira w’amaguru, uko byagenda kose nyuma, azakomeza kuba umunyabigwi”.

Uyu rutahizamu wamaze gusinyira Real Madrid yakomeje avuga ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi udasanzwe ndetse ko nta wundi uzamera nawe ariko akaba abizi ko ku munsi wejo azababara bitewe nuko bashaka kwerekeza muri 1/2.

Ati” Ugomba gushima icyo yabaye cyo n’icyo aricyo. Gusa nishimiye ubukuru bw’uyu mukinnyi. Ni umukinnyi udasanzwe.

Nta wundi uzamera nka we. Yagize ingaruka ku mateka y’umupira w’amaguru, yateye imbaraga ibisekuru. Yagize ingaruka ku bantu benshi. Ndamwubaha, ariko nkuko nabivuze, nziko ejo atazishima kubera ko dushaka kujya muri kimwe cya kabiri. ”

Kylian Mbappé abajijwe ku kijyanye n’icyo kuzakora nkibyo Cristiano yakoze muri Real Madrid yagize ati “Nkuko nabivuze, afite umwihariko.

Nagize amahirwe yo gutangira inzozi zanjye zo gukinira Real Madrid. Nizere ko nzandika amateka ya Madrid. Ariko amateka ya Cristiano muri Real Madrid yari yihariye, ntakindi mfite uretse kumushimira”.

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yageze muri 1/4 cya Euro ya 2024 nyuma yuko isezereye u Bubiligi mu gihe Portugal yo yasezereye Slovenia muri 1/8.

 

Kylian Mbappé yakuze afata Cristiano Ronaldo nk’ikigirwamana
Kylian Mbappé yavuze ko gukina na Cristiano ari icyubahiro

Aho Kylian Mbappé yakuze aba habaga hari amafoto ya Cristiano Ronaldo

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *