Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yisanze mu itsinda D mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizakinirwa
Ni muri tombora yabaye kuri uyu Wa Kane taliki ya 4 Nyakanga 2024 ibera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatomboye kujya mu itsinda D aho irikumwe n’ikipe y’igihugu ya Benin, iya Libya ndetse n’iya Nigeria.
Amavubi yisanze ari kumwe na Nigeria ndetse na Benin nyuma yuko n’ubundi bari mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagiye muri iyi tombora iri kumwe mu gakangara kamwe na na Niger,Zimbabwe ,Gambia ,Burundi,Liberia,Ethiopia ,Botswana ,Lesotho ,Eswatini,South Sudan na Chad.
Iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco izatangira gukinwa mu kwezi kwa 9 uyu mwaka aho amakipe 2 ya mbere mu matsinda 12 ariyo azabona itike.
Amavubi azakina iyi imikino nyuma yuko amaze iminsi yitwara neza mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 dore ko yewe kugeza ubu ariyo iyoboye itsinda C arimo.