Manchester United yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki 4 Nyakanga 2024, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ni umwanzuro Manchester United yafashe nyuma y’uko uyu mutoza yongeye kumugiririra ikizere nyuma yo gutwara Igikombe cya FA Cup atsinze Manchester City.
Erik Ten Hag yavuze ko aho yagejeje ikipe ari heza kandi yizeye kurenzaho mu gihe kizaza.
Yagize ati “Nishimiye kuba namaze kumvikana n’ikipe gukomeza gukorana. Turebye inyuma mu myaka ibiri ishize, tuhabona ibikombe bibiri ndetse n’ingero nyinshi zo gutera imbere ugereranyije n’aho twasanze ikipe.”
Ten Hag yahamije ko hakiri akazi kenshi ko gukora mu gihe kizaza kugira ngo bagere aho Manchester United yifuza, haba ku guhatana mu Bwongereza n’i Burayi.
Dan Ashworth ushinzwe ibikorwa by’imikino muri Manchester United ‘ Sporting Director’ yavuze ko kuba Ten Hag yaratwaye ibikombe bibiri mu myaka ibiri amaze muri Manchester United bimugira umwiza wo kuguma gutoza iyi kipe.
Ten Hag yageze i Manchester mu 2022, umwaka we wa mbere uba mwiza ikipe iba iya Gatatu, ariko mu mwaka w’imikino ushize, ntibyagenze neza kuko ikipe yabaye iya munani, umwanya mubi igize kuva Shampiyona y’u Bwongereza yiswe Premier League.
Gusa akaba amaze gutwara Ibikombe bibiri harimo icya FA Cup n’icya Carabao.