Mugisha Robinson uzwi nka Element, umuhanga mu gutunganya indirimbo ndetse akabifatanya n’ubuhanzi niwe uyoboye abandi mu ndirimbo zarebwe cyane ku rubuga rwa ‘YouTube’ muri kamena ndetse agakurikirwa n’izindi zirimo izo yatunganyije.
Ku rutonde ruherutse gusohorwa na ‘Rwandacharts’ rwashyize indirimbo ’Milele’ ya ‘Element EleéeH’ ku mwanya wa mbere mu ndirimbo icumi zarebwe cyane muri uku kwezi kwa Gatandatu aho imaze kurebwa nabarenga miliyoni imwe n’ibihumbi maganakenda mu gihe k’ibyumweru bine.

Iyi ni indirimbo yanyuze Abanyarwanda benshi bitewe n’injyana ndetse n’amashusho yayo. Uyu musore ubwe yiyemereye ko byamuhenze dore ko yavuze ko ishobora kuba yaramuhagaze miliyoni zirenga mirongo itatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu zindi ndirimbo zakurikiye ‘Milele’ kuri uru rutonde harimo Sekoma, Ogera, Molomita, Jugumila, Amanota, Golo, Niyo ndirimbo, Kosho na Nywe. Izo zose hakaba harimo eshanu yatunganyije,ibintu bikomeze kugaragaza ubushobozi n’ubuhanga bw’uyu musore muri muziki Nyarwanda.

Uku ni ukwezi Element yakozemo cyane dore Ko yasohoyemo indirimbo zirenga eshanu zirimo Sekoma, Besto, Hawayu , Milele na Ogera ndetse n’izindi zagiye zikundwa n’abantu ibyo bigaragazwa n’imibare yabagiye bazireba.
Ni umusore utagishidikanwaho ku buhanga afite mu gutunganya indirimbo ndetse n’ubuhanzi dore ko kuri ubu amaze gutunganya indirimbo zirenga icumi mu gihe k’igice cy’umwaka naho ku giti cye akaba amaze gusohora indirimbo eshatu nk’umuhanzi.
