RIB yagiriye inama uwayandikiye avuga ko akora ‘Umwuga wo Kwiba’

RIB yagiriye inama uwayandikiye avuga ko akora ‘Umwuga wo Kwiba’

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagiriye inama uwarwandikiye arugisha inama avuga ko akora umwuga wo kwiba utw’abandi, akaba ari nayo mpano yonyine afite.

Ni ubutumwa busubiza ‘reply’ uwiyita ‘10.10’ ku ruba rwa X yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, avuga ko akora umwuga wo kwiba utw’abandi, akaba yagishaga inama.

Yagize ati ” Muraho RIB_Rw nitwa cumi na cumi ndi kamonyii nkora umwuga wo kwiba utwabandiiii kndi niyo mpano yonyine mfite mwagira iyihe nama.”

RIB yamusubije ko yagana ibiro byayo bimwegereye, akakiranwa yombi ndetse bakamugira inama yamufasha.

RIB yagize iti ” Wiriwe Cumi na Cumi, gana station ya RIB ikwegereye barakwakira na yombi, bakugire inama yagufasha.”

Uyu ‘Cumi wa Cumi’ yashimiye RIB avuga ko nta kibazo.

Ikiganiro hagati ya RIB nuwayandikiye

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *