Kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Nyakanga 2024, Ibiro by’Umukuru w”Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko baganiriye ku kurushaho guteza imbere ingendo mu Rwanda ndetse n’urwego rwo kwakira neza abashyitsi.
Tariki ya 4 Ukwakira 2016, ni bwo Kigali Marriott Hotel yafunguwe ku mugaragaro, ifungurwa na Anastase Murekezi, wari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda icyo gihe.
Iyi ni Hoteli y’inyenyeri eshanu yubatse mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira no gucumbikira abanyacyubihro barimo Abakuru b’ibihugu n’Abami.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikataje mu guteza imbere ubukerarugendo.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, igaragaza mu mwaka ushize wa 2023 u Rwanda rwinjije agera kuri miliyoni 620 z’amadolari y’Amerika mu rwego rw’Ubukearugendo z’ingana n’izamuka rya 36% ugereranyije na Miliyoni 500 z’Amadorali ya Amerika uru rwego rwari rwinjije mu 2022.
Courage my brother