Ikipe ya Rayon Sports isigaje kugura abakinnyi 6 bashobora kwiyongeraho umwe nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wayo,Namenye Patrick.
Amakipe akina shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda akomeje kwiyubaka agura abakinnyi bashya bazayafasha kwitwara neza mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-25.
Rayon Sports ni imwe muri aya makipe dore ko nubwo byatangiye nabi iterwa gapapu kuri Hakizimana Muhadjiri na Ishimwe Christian ariko kuri ubu iri kubyitwaramo neza.
Ubwo Umunyamabanga wayo, Namenye Patrick yari mu kiganiro ‘ Rayon Time’ kuri uyu Wa Gatatu taliki ya 3 Nyakanga 2024 yavuze ko basigaje kugura abakinnyi barimo umunyezamu 1 ,ba myugariro babiri,ba rutahizamu 4 ndetse hagashobora no kwiyongeraho abakina hagati.
Ati” Tugendeye kuri gahunda dufite, ngira ngo ni mu minsi micye iri imbere turongeramo ba myugariro bo hagati 2 kubera iko impande zo ziruzuye ndetse tunongeremo undi muzamu w’Umunyarwanda.
Mutazatungurwa no hagati twongeyemo andi maraso kuko turashaka kuba turyana mu mwaka utaha w’imikino ndetse by’umwahirako imbere turashaka kongeramo abakinnyi barimo ba rutahizamu babiri na babiri banyura ku mpande”.
Kugeza ubu Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 6 aribo Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange wakiniraga Gorilla FC ,Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United,Rukundo AbdulRahman wakiniraga Amagaju FC ,Niyonzima Olivier Sefu wakiniraga Kiyovu Sports,Fitina Ombolenga wavuye muri APR FC ndetse na Ndikuriyo Patient wakiniraga Amagaju FC.

