Miss Aurore Kayibanda wari umaze imyaka itari mike yarimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko yatashye mu Rwanda ndetse agiye gufatanya n’abandi kubaka urwamubyaye.
Ibi Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda mu 2012 yabitangarije IGIHE mu kiganiro cyihariye yaduhaye ubwo yari umwe mu barenga ibihumbi 300 bari bakoraniye i Huye gushyigikira Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’Igihugu.
Ni ku nshuro ya mbere amatora agiye kuba Miss Kayibanda Aurore ari mu Rwanda, ikaba inshuro ye ya mbere agiye gushyigikira Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu rugendo rwo kwiyamamaza.
Miss Kayibanda yavuze ko yishimiye kuba yagiye gushyigikira Perezida Kagame i Huye cyane ko ariho akomoka, ati “Byari ibintu byiza, nishimye kuba nabashije kugera hano, ahandi ntabwo nabashije kugerayo ariko uyu munsi nishimye kuza i Huye kuko niho nkomoka, noneho gushyigikira umukandida wacu.”
Miss Kayibanda Aurore ahamya ko kimwe mu bintu byatumye afata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda harimo kuba yifuza gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.
Ati “Ubu naratashye burundu kuko nanjye numva nshaka gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.”
N’ubwo Miss Kayibanda yemeje ko yatashye burundu mu Rwanda, yirinze gukomoza ku mirimo yitegura gutangira gukorera mu rwamubyaye.
Si Miss Kayibanda watashye mu Rwanda gusa
Nubwo Miss Kayibanda yemeje ko yatashye mu Rwanda burundu, si we wenyine kuko atashye akurikiranye n’umugabo we Jacques Gatera watashye mu 2019.
Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mugabo yatashye mu 2019 ndetse aba bombi bakaba barahuriye mu Rwanda mu Ukwakira 2022 igihe bahise biyemeza gutangirana urugendo rw’urukundo.
Muri Mutarama 2023 nibwo Gatera yafashe icyemezo yambika impeta Miss Kayibanda amusaba ko bazabana akaramata undi nawe ayemera atazuyaje.
Yaba Miss Kayibanda na Gatera bari basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ninaho basezeraniye imbere y’amategeko mbere y’uko bemeranya gukorera ubukwe mu Rwanda ari naho bazatura.
Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, agiye kongera gukora ubukwe buteganyijwe kubera i Kigali ku wa 15 Kanama 2024.
Miss Aurore Kayibanda yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, mu 2015 aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amashuri.